Amezi abiri y’amahugurwa mu mukino wa Tennis yo kumeza mu Bushinwa

Ambasade y’Ubushinwa yahaye abakinnyi barindwi hamwe n’abatoza batatu amahugurwa y’amezi abiri mu gihugu cy’Ubushinwa aho bateganya kuzahungukira ubumenyi bwisumbuye kubwo bari basanganywe.

Yves Ndizeye uzagenda ayoboye abagiye mu mahugurwa akaba ashinzwe tekinike muri federation ya Tennis nawe akaba azahabwa amahurwa y’ubutoza, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko biteguye kuhavana ubumenyi bwinshi kuko igihugu cy’Ubushinwa cyateye imbere muri uyu mukino.

Aya mahirwe bagize yo kwerekeza mu Bushinwa ni ukuzayabyaza umusaruro kugira ngo umukino urusheho gutera imbere.

Yakomeje agira ati “Igihugu cy’Ubushinwa mu bakinnyi ijana ba mbere ku isi usanga mirongo ita ari abashinwa bityo rero nkuko tugiye guhugurwa muri icyo gihugu ntabwo tuzaba turiyo twenyine ahubwo tuzahahurira nabazaturuka mu bindi bihugu bitandukanye.”

Abandi batoza bazitabira aya mahugurwa harimo umwe mu bakobwa nawe bazajyana akaba ari Cynthia Rukeratabaro hamwe na Didier Hahirwabasenga uyu we akaba agize amahirwe kuko azabikurikirana byombi.

Mu irushanwa riherutse kuba ryo kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 uwaryegukanye Mashengesho Patrick akaba ari mu ikipe igiye kwerekeza mu bushinwa guhugurwa nk’umukinnyi wabikuriyemo kuko yatangiye gukina uyu mukino akiri muto cyane.

Abandi bakinnyi berekeza mu bushinwa mu cyumweru gitaha harimo: Aime Frank Bushema, Jean Bohneur, Eric Niyonizigiye, Jose Deborah Ikirezi, Hervine Tumukunde hamwe na Console Umutoni.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *