Komite Olimpike mugushaka icyateza imbere Siporo Nyarwanda

Nkuko biteganijwe mu itegeko rya Siporo mu Rwanda Komite olimpike niyo igomba gushyira mu bikorwa ibyiryo tegeko rya siporo, Siporo igomba kugira uruhare mw’iterambere ry’igihugu ku buryo yagira uruhare mu gutanga imirimo mu nzego zinyuranye niyo mpamvu komite olimpike yagize uruhare mu kuganira na Komite olimpike zigize Akarere ka gatanu ( Zone V ) kagizwe n’ibihugu 11, nyuma yo kuganira tubasaba ko inama ya komite nyobozi yabera mu Rwanda.

                               Basobanuriye abanyamakuru inama igiye kubera mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama iteraniye mu Rwanda izatangira taliki ya 27-29, iyi nama ikaba ari ukwishakamo inkunga y’ubushobozi ku mafaranga ndetse no gutegura imikino olimpike ya zone 5 kugira ngo umukinnyi uzitabira imikino Olimpike akabanza kugira nindi mikino yitabira ibasha kumutegura neza.

William Blick akaba ariwe uyobora ANOCA Zone 5 akaba na Perezida wa Komite Olimpike Uganda yavuze ko hari ibihugu bigera kuri bitatu byitara neza mu mikino Olimpike aribyo Ethiopia, Kenya hamwe na Misiri bagomba kwigiraho uko bitegura abakinnyi kugira ngo babashe kwitwara neza, kandi uwo mubano mwiza ukaba uzakomeza no mubindi bihugu tugomba kugira icyo twigiraho.

Ambasaderi Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olimpike ari kumwe na mugenzi we wa Uganda akaba na Perezida wa ANOCA Zone 5 William Blick mu kiganiro n’itangazamakuru.

Ambasaderi Munyabagisha Valens uyobora komite Olimpike yu Rwanda akaba yagize ati “ Abikorera ndetse na Sosiyete Sivile bagomba kugira uruhare mu iterambere rya Siporo yacu kuko nubundi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ni muri urwo rwego tuzaganira nabo kugira ngo dufatanye gushyira politike ya Siporo mu bikorwa cyane cyane muri gahunda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka 7”.

Bimwe tuzaganira muri iyi nama ni byinshi ariko harimo bibiri by’ingenzi kimwe ni icyo tuzavana mu bashyitsi ikindi tuzakivana mu gihugu,nkuko Ambasaderi yabitangarije www.rebero.co.rw yagize ati “ Ku bashyitsi turashaka ko twumvikana n’abayobozi baza Komite Olimpike bibyo bihugu ko twiyemeza kuzajya dutegura amarushanwa ya Zone yacu ayo twakwita Zone All Games buri gihugu kigire imikino cyategura nibura rimwe mu myaka ibiri iyo twitabira mu mikino Olimpike bityo tukiyemeza ko tugiye kubikora”.

Vice President ushinzwe za Federation Festus Bizimana asobanura uburyo bari kwigisha amafederation uko bagumba kuziyobora.

Hanyuma ikindi twumva twavana hano iwacu mu gihugu akaba ari “ Turashaka ko ubwacu twakwigira aho kumva ko ikibazo cyose twakwirukira muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco , kuko dusanzwe tubaka byinshi harimo ayo matike yo kwitabira imikino ndetse n’ibikorwa remezo, tukaba dushaka ko abantu bikorera bagira uruhare muri Siporo kurusha uko bari basanzwe babikora kuko mu bindi bihugu basanzwe bagira uruhare runini mu mikino, akomeza avuga ko 3% by’umutungo w’isi bigizwe na Siporo natwe rero ako 3% tubashije kukabyaza umusaruro muri Siporo byaba ari byiza”. Ambasaderi Munyabagisha Valens.

Yasoje avuga ko iyi nama icyo igamije ari ukwereka abikorere ndetse na Sosiyete Sivile ko bishoboka ni nayo mpa batumiwe muri iyi nama cyane cyane Kompanyi zikomeye nka Bralirwa, MTN, Airtel/Tigo hamwe n’ibindi bigo kugira ngo tuganire tubireke inyungo zo kujya muri Siporo nabo batwereke imbogamizi bahura nazo maze dukore ubuvugizi kugira ngo niba zihare zikurweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *