Urubyiruko rwacu rugomba kumenya ibyabaye muri Jenocide yabaye mu 1994- Birungi

Kuri uyu wa gatandatu nibwo abakinnyi bakina umukino wa Tennis yo kumeza ( Table Tennis ) basuye urwibutso ku Gisozi bamenya byinshi ku byabaye muri 1994 aho basobanuriwe  Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 nyuma bashyira indabo ku mibiri iharuhukiye.

                                       Ifoto y’urwibutso nyuma yo guhabwa ibihembo.

Iki gikorwa cyari cyabangirijwe n’imikino yabereye kuri Petit Stade ku mahoro aho kuva ku isaha ya saa tatu hatangiye abasore n’inkumi za kinaga uyu mukino waje no gukomeza aho baviriye ku Rwibutso nyuma ya saa sita aho byaje kurangizwa no guhemba abatsinze.

Masengesho Patrick uri hagati na’Ikiresi Deborah berekanye ko hari urwgo bamaze kugeraho begukana ibikombe.

Masengesho Patrick wegukanye igikombe ndetse n’iri rushanwa akaba yatangarije Rebero.co.rw ko anejejwe nuko yasobanukiwe nibyabaye mu 1994 kuko yabyumvaga atarasura Urwibutso yagize ati “ Uyu mukino nawutangiye ndi muto cyane ariko uko nkura ndushaho kuwukunda kuko nawutangiye mfite imyaka 10 ubu nkaba maze kugira imyaka 17, ku rwibutso nahumvaga mu maradiyo nari ntarahasura ariko nabonye ndetse nsobanurirwa ibyabaye tugomba guharanira ko bitazongera kuba ukundi kuko nitwe Rwanda rwejo”.

                       Abayobozi bakurikiranye iyi mikino umushyitsi mukuru yari Hon Rwaka Pierre Claver

Birungi John uyobora Table tennis we yatangiye ashimira abitabiriye iri rushanwa kuko bari benshi akomeza avuga ko impamvu basuye Urwibutso nuko abenshi bakoze Jenoside bari urubyiruko nibyiza ko nabagomba kubirwanya ngo ntibizongere ari urubyiruko akomza avuga ati “ Twakaje urubyiruko rwinshi muri Jenoside  rwkinaga Siporo ubutumwa rero twahaye aba bana nuko bagomba gukina bibuka ko ibyabaye bitazongera ukundi, kuko byagize ingaruka kuri urwo rubyiruko iyi siporo iduhuza itubere umurunga uduhuza w’urukundo”.

Yasoje bahemba abatsinze uwo munsi kuko ryari irushanwa ryari ryatangiye mu gitondo 3 ba mbere mu bahungu ni aba bakurikira:

1 Masengesho Patrick  Rilima Club

2 Bushema Aime Frank Vision Club

3 Kayitare Elie Delta Club

Abayobozi bashimira umwana ukiri muto ugaragaza kuzamuka neza.
             Umunyamabanga mukuru Enock Bahati ahemba umukobwa wabaye uwa kabiri

Mu bakobwa  nabo bari bitabiriye nubwo batari benshi ariko nabo berekanye ko hari aho bamaze kugera mu mukino wa Table Tennis.

1 Ikirezi Deborah

2 Rukeratabaro Cyntia

3 Mushimiyimana Josephine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *