Icyumweru Olempike kirakomeje mu karere ka Huye

Uyu munsi tariki 21 Kamena 2018 mu Karere ka Huye hakomeje ibikorwa byahariwe icyumweru Olempike (Olympic Week) byabanjirinjwe n’amahugurwa yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda kuri Olympism n’indangagaciro Olempike (Olympic Values), aya mahugurwa akaba yitabiriwe n’umukozi ufite mu nshingano guteza imbere Siporo ku rwego rw’Akarere ka Huye n’abakozi bashinzwe siporo “Animateurs Sportifs” baturutse mu bigo cumi na bitanu (15) by’amashuli abanza n’Ayisumbye akorera muri Huye.

Abahuguwe bagize umwanya wo gusubira mu bigo byabo bigisha abanyeshuli icyo Olympism n’indangagaciro Olempike aricyo. Nyuma yo gusobanurirwa Olympism n’indangagaciro Olempike, abana bakoze ibiganiro (Dialogue) hagati yabo ndetse banashushanya uko bumvise Olympism n’Indangagaciro Olempike.

                           Bwana NZABANTERURA Eugene n’itsinda yarayoboye basuye ibigo bitatu

Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC) akaba na Perezida wa Komisiyo ya Siporo kuri Bose (“Commission pour tous, Journées Olympiques et activités culturelles” / “Sports For All, Olympic Day and Cultural Activities Commision) muri Komite Olempike, Bwana NZABANTERURA Eugene n’itsinda yarayoboye basuye ibigo bitatu (3) muri 15 byahuguwe abana babereka urwego bumviseho Olympism n’indangagaciro Olempike (Olympic Values) binyunze mu biganiro (Dialogue) no gushushanya.

Ku munsi wo kuwa Gatanu tariki 22 Kamena hateganyijwe amarushanwa atandukanye azahuza ibigo by’amashuli yisumbuye muri football, volleyball, basketball ndetse no gusiganwa n’amaguru.

                                    Abana babashije gusobanukirwa n’Indangagaciro za Olimpike

Twabibutsa ko ibi bikorwa byahariwe icyumweru Olempike (Olympic Week) byatangiye ejo tariki 20 Kamena 2018 bizasozwa ku munsi mpuzamahanga Olempike (Olympic Day) uba buri mwaka tariki 23 Kamena, ibirori bikazabera mu Karere ka Huye.

Komite Olempike y’u Rwanda ari nayo yateguye uyu munsi Olempike (Olympic Day) ku rwego rw’igihugu ku nkunga ya Solidarite Olympique, ikazifatanya n’Isi yose kuri uyu munsi mu rwego rwo kuzirikana ibyiza bya siporo n’indangagaciro Olempike (Olympic Values). Umuryango Nyarwanda w’abasportifs (Rwandan Olympic Movement) by’umwihariko abanyeshuli basaga ibihumbi birindwi (7000) biga mu bigo 16 by’amashuli mato n’ayisumbuye bikorera mu Karere ka Huye bakazifatanya na Komite Olempike y’u Rwanda kuri uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *