Irushanwa rya  20 km za Bugesera ryamaganye ibiyobyabwenge.

Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera habereye irushanwa rya 20 Km Bugesera ariko rikubiyemo ibice bitandukanye harimo 8 km hamwe na 3 km ku bantu batandukanye bitewe naho ushoboye kdi hanitabirwa umukino w’amagare aho abana bagiye bagaragaza impano zabo.

                                                                 Baryitabiriye bari benshi cyane
     Tumenyereye ko Bugesera numwana avomesha igare ariko abasore ba Nyabihu nibo begukanye imyanya yimbere.

Nkuko rimaze kumenyerwa ni irushanwa ritegurwa na Fondation Gasore afatanije n’Akarere ka Bugesera ariko bakaba barabonye n’abafatanya bikorwa batandukanye aho ribaye ku nshuro ya gatatu rikaba ryafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’intara y’iburasirazuba ahafashwe umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenocide yakozwe muri 1994, rikaba ry’itabiriwe n’abaturutse mu Rwanda hose hamwe n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda

Gasore Serge wamenyekanye mu mukino ngorora mubiri nawe akaba yavuze ko ari irushanwa ryagenze neza ati “ Ni umwanya wo kureba abana bafite impano kugira ngo turusheho kubafasha gutera imbere dore ko no mubihembo byatanzwe harimo no kubarihira aho bazitoreza muri Kenya, kandi ikindi gituma dutegura iri rushanwa ni ukurwanya inda zitateganijwe ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge tubungabunga ibidukikije”. Mu bagore Nyirarukundo Salome niwe wegukanye irushanwa naho mu bagabo ryegukanywe na Hitimana Noel bose bakinira ikipe ya APR

      Irushanwa ryatangijwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Iri rushanwa rikaba rizaba ngaruka mwaka nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera aho yashimiye abaryitabiriye bose ndetse ashimira nabatuye ako karere babashije kurikurikirana ariko nabasaba ko bagomba kuba mu ba mbere baritabira kuko ukurikije abaryitabiriye abanyabugesera bari bake ndetse ibihembo byinshi bikaba byatwawe nabaturutse mutundi turere ati “ Turusheho gukunda siporo kuko nta buzima buzira umuze twagira tudakora siporo kandi ntabwo wakora siporo utwite bityo turwanye inda zitateganijwe”. Akaba yarahise aha ikaze umushyitsi mukuru kugira ngo agire icyo ageza kubari bitabiriye irushanwa.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *