ARPST yitabiriye imikino ya GMT bwa mbere

Ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda ku nshuro ya mbere ry’itabiriye imikino yo kwibuka abatutsi bakorewe Jenocide muri 94, iyi mikino ikaba yaraye kuri uyu wa gatandatu hakaba harakinnye Volleyball gusa kuko byari ku nshuro ya mbere.

Amakipe yahuye akaba ari amakipe 4 yabaye aya mbere muri Volleyball ariyo : Minisiteri y’umuco na Siporo, UTB, REG na Kaminuza yu Rwanda , aya makipe yarahuye maze amakipe yageze ku mukino wa nyuma akaba ari UTB yahuye na UR igikombe cyegukanwa na UTB nyuma yo gutsinda UR amaseti 3-0 naho umwanya wa gatatu waje gutwarwa na REG 3-1 Minispoc

Minispoc yagaragaje intege nkeya muri aya marushanwa kandi ariyo yari yegukanye igikombe.

Tubibutse ko mu marushanwa y’abakozi igikombe cyari cyegukanywe na Minispoc , ibi bikaba byerekana ko aya marushanwa nubwo yabaye habayemo gutungura kuko byagaragaye ko Minispoc itari yiteguye.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe Mpamo Thierry Tigos aganira na Rebero.co.rw yashimye ko irushanwa ryagenze neza akomeza agira ati “ Nubwo dufite imikino itandukanye ariko uyu munsi twakinnye Volleyball gusa kuko byari nu nshuro ya mbere kandi ubushobozi bwari bukeya ariko ubutaha tuzakino imikino yose kuko ubushobozi buzaba buhari”.

Ikipe ya UR niyo yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na UTB amaseti 3-0

Yakomeje avuga ko umwaka utaha bazashaka uburyo babiteguramo niba bazafata amakipe 2 muri shampiona y’abakozi hamwe n’amakipe 2 muri shampiyona y’umunsi mpuzamahanga w’abakozi nibintu tuzaganira akomeza agita ati “ Komite Olimpike yadusabye ko dutegura GMT bias nkaho bidutunguye twitabaza aya makipe 4 ya mbere ariko ubutaha tuzaba twabyiteguye neza”.

Kubijyanye n’ibihembo ikipe yabaye iya mbere yahawe igikombe hamwe n’imidali ya zahabu naho iya kabiri hamwe niya gatatu zahawe imida ariko ubutaha turateganya kuzashyiramo n’ibiherekeza ibyo bikombe n’imidali kuko twabonye ibaruwa ya Komite Olimpike idusaba gutegura iyi mikino dutinze ubwo tuzaba twabyiteguye neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *