Irushanwa rya GMT muri Tennis n’imyiteguro myiza ya Davis Cup

GMT muri Tennis ryahuje abakinnyi batanduka harimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga abakiri bato hamwe n’abafite ubumuga bw’ingingo, gusa abaturutse hanze babaye bake ariko muri rusange ryagenze neza.

Ni rushanwa ryegukanywe na Gatete Hamisi ndetse wagaragaje ibyishimo bye kuko nibwo bwambere aryegukanye akaba yaratangarije itangazamakuro ibyishimo bye agira ati “ Mu byukuri ndishimye kuko umwaka shize natsinzwe ku mukino wa nyuma, ariko ubu naryitabiriye mfite intego yo kuryegukana kandi ikindi ikaba ari imyitozo myiza kuko kuri uyu mugoroba tujya kwitabiri Davis Cup igiye kubera muri Kenya”.

Habiyambere yitwaye neza yegukana irushanwa kandi arakomeza no muyandi marushanwa.

Habiyambere Dieudonne wari usanzwe afite iki gikombe we yakiriye ibyamubayeho ati “ Burya iyo uharanira icyo wari ufite ahanini iyo utiteguye neza ntabwo wongera kukibona Hamisi yandushije aransinda kandi nabyakiriye kuko twabashije kwitozanya ubwo yanyize neza nanjye nzategereza ubutaha”.

Abana baryitabiriye bose babashije guhabwa itikoresho by’amashuri harimwo ndetse nibyo gukinisha Tennis bya Willison kuko nta mwana wemerewe guhabwa amafaranga gusa byahawe abatari basanzwe babifite kandi bizatuma barusha gukunda uyu mukino.

Umuyobozi wa federation ya Tennis yasobanuye uko irushanwa ryagenze.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Tennis yashimye uburyo ryitabiwe kuko habonetse umubare w’abakinnyi bageze 100 uretse ko abaturutse hanze babaye bake ariko ubwitabire by’abanyarwanda bwari bushimishije yakomee avuga ku marushanwa bitegura agira ati “ Dufite irushanwa rya Devis Cup rizatangira kuri uyu wa mbere ndetse abagomba kuryitabira baragenda kuri uyu mugoroba, hari irushanwa ry’abana batarengejeimyaka 18 ndetse no munsi yayo rizabera hano mu Rwanda tariki ya 25 kamena hazitabira ibuhugu birenga 40 ibyo bigatuma tugomba kwitegura cyane kugira ngo tuzabashe kuryitwaramo neza”.

Yasoje amenyesha abitabiriye iri rushanwa ko umukino wa Tennis mu bafite ubumuga umaze gutera imbere ndeetse asaba abari aho gukomeza kubashyigikira kuko bigaragara ko nabob amaze kumenya gukina kandi abashishikariza gukomeza imyitozo kuko amarushanwa abategereje ari menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *