Umuco wo kurenza imyaka ukomeje kugaragara mu mashyirahamwe.

Mu kwezi gutaha nibwo hateganijwe imikino y’urubyiruko mu gihugu cy’Algeria abana baterngeje imyaka 18 baherutse gusiganwa bacaguramo abazitabira umwiherero uzasiga abazajya muri Algeria, mu bana babashije gutsinda bagera kuri 17 bagomba kujya mu mwiherero mu cyumweru gitaha 9 muribo basanze barengeje imyaka 18 nkuko ari amakuru aturuka muri Komite Olimpike.

Twagerageje gushaka Hermine ku murongo wa Telefone kugira ngo tumenye neza ikizakurikiraho niba bazategura amarushanwa abasimbura ariko ntitwabasha kumubona cyakora twiyambaza ishyirahamwe ry’umukino ngorora mubiri  tuvugana na SG waryo agira ibyo adusobanurira .

Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’imikino ngorora mubiri ayo makuru nawe arayazi ko hari abana barengeje imyaka.

Aganira na Rebero.co.rw yagize ati “ Nibyo koko ku makuru mfite nuko hari abana twasanze barengeje imyaka ariko mu bahungu habonetsemo 4 naho mu bakobwa bose bakwije imyaka gusa muri ririya rushanwa ryo muri Algeria tuzoherezayo abana 6 ubwo rero abo basanze barengeje imyaka bazafasha abandi kwitoza naho abazajyayo bo bazaba bujuje imyaka”. Bikaba biteganijwe ko ababashije gutsinda ririya rushanwa bazatangira umwiherero nta gihindutse mu cyumweru gitaha.

Bimwe mu byibazwaho ese ni amakipe atanga abana barengeje imyaka cyangwa nuko baba batabizi gusa uyu ni umuco wari ukwiriye gucika kuko bigaragara ko haba hari abana bakwije imyaka ariko basiganwa nabo badahuje ikigero ugasanga barasigaye kandi bari bashoboye yewe byarashobokaga ko batangira gutozwa bakiri bato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *