Dream Taekwondo Club  Imaze gutwara igikombe cyo Kwibuka inshuro enye

Mu mikino yo kwibuka muri Taekwondo  yabaye Tariki 9 Kamena 2018, muri Vision Jeunesse Nouvelle mu Karere ka Rubavu, Dream Taekwondo Club ikorera mu kigo cy’urubyiruko cya Don Bosco Gatenga yatwaye igikombe cy’Irushanwa ryo kwibuka abasportif n’abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994. Irushanwa ryo Kwibuka ryitabiriwe n’amakipe aturuka mu bihugu bitandukanye aribyo: U Rwanda, U Burundi, Congo na Kenya. Dream Taekwondo Club yo mu Rwanda ikaba muri iri rushanwa yarabashije kuhakura imidari mu byiciro bitandukanye byayihesheje igikombe cy’irushanwa.

Urutonde rw’abakinnyi ba Dream Taekwondo Club batwaye imidali :

Icyiciro cy’abakobwa bakiri bato:   

  1. Umutoniwase Kevine –Umudari wa Zahabu (1)
  1. Benimana Yvonne –Umudari w’umuringa (3)
  2. Umuhoza Adinette– Umudari w’umuringa (3)

                      Dream   Taekwondo Club irategura ibyo igeraho byose iba yabihaye umwanya naha yahahaye umwanya.

 Iciciro cy’abahungu bakiri bato:

  1. Cyubahiro shema – Umudari wa Zahabu (1)
  2.  Nteziyaremye Ismael – Umudari wa Zahabu (1)
  1. Byukusenge Eric Umudali wa Feza (2)
  1. Mucyo Ivan –Umudari wa Feza (2)
  1. Ndacyayisenga Yabes –Umudari wa Feza (2)

Icyiciro cy’abagabo     

  1. Munyakazi Vincent -Umudali wa Zahabu (1)
  2. Twizeyimana Musah Umudali wa Feza (2)

Icyiciro cy’abagore

1.Ndacyayisenga Aline -Umudari wa Zahabu (1)

2.Umurerwa Raissa – Umudali wa Feza (2)

3.Akimana Beatrice –Umudali w’umulinga (3)

Dream Taekwondo Club Yatangiye gukora kuva mu mwaka wa 2011, ikorera mu Gatenga mu kigo cy’urubyiruko cya Don Bosco. Imaze gutwara igikombe cyo Kwibuka inshuro enye mu nshuro eshanu irushanwa rimaze riba: 2014, 2016, 2017, 2018.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *