Aho umushinga wa Stade ya Gahanga ntiwabaye umugani

Ni umushinga watangiye kuvugwa mbere ya 2012 byitezwe ko mu 2016 izaba yatashywe, ariko usibye n’ibyo no gusiza ikibanza ntibiratangira usibye ko abaturage baguriwe bakagenda ariko hakaba harabaye aho babyaza umusaruro w’ubuhinzi ku baturage bahaturiye kuko haboneka ibigori byiza.

                   Ahagombaga kujya Stade Olimpike ya Gahanga ubu hahingwa ibigori byiza.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo, Emmanuel Bugingo avuze ko inyigo ya mbere yatanzwe n’ikigo Bibilax Ltd yaje kutizerwa, ari nayo mpamvu uwo mushinga wo kubaka stade ya Gahanga  izaba yakira abantu 40,000 wabaye nk’udindira.

Yagize ati “Yatanze igishushanyo cy’ibanze, ariko RHA ibasaba igishushanyo cy’inyubako nyir’izina kigaragaza uko nk’inkuta zizaba zingana, ibikoresho bizifashishwa, ariko ntibyakozwe. Ikindi bagaragaje aho bubatse ibikorwa nka biriya hatizewe, ndetse izo mpungenge zishimangirwa n’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.” Ubwo bivuze ko basanze imikorere yabo idahwitse.

Uyu mushinga wo kubaka Stade ya Gahanga watangiye bamwe babona byihuta ndetse ngo yari no kwakira imikino ya CHAN yabereye  mu Rwanda, ariko kugeza ubu bigaragara ko ntakizere cyuko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa kuko bisa nkaho byibagiranye yewe n’umushinga wo kubaka ahazabera imurika gurishwa nabyo byatumye bigenda buhoro.

        Iyi Stade Amahoro bigaragara ko ikenewe kuvugururwa ikibazo nuko amashyiramwe yabuze aho yimukira.

Kuwa 14 Kamena 2016, Abadepite babajije Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne niba iyi stade bakwiriye kureka kuyitegereza kuko kutazubakwa ari byo bigaragara cyane, kuko nta ngengo y’imari yateganyirijwe mu mafaranga iyi minisiteri yasabye.

Depite Mporanyi Theobald yagize ati “Sinzi niba tuzongera kuvuga kuri Stade ya Gahanga kuko abantu baraza bakayivugaho ariko nta we umenya niba yarazimye. Biri mu bikorwa cyangwa ntibiri mu bikorwa? Bimeze bite?”

Mu gusubiza iki kibazo, amagambo ya Minisiti Uwacu agaragaza icyizere gike ko iyi stade yatangira kubakwa vuba, ahubwo ngo ingengo z’imari z’imyaka itaha ni zo zishobora kujyamo ibikorwa bimwe na bimwe, ariko nabyo byaburiwe irengero ese byaba ari ukwibagirwa?.

Ibi byose yabisubizaga muri 2016 ubu iyo ureba muri gahunda za Minisiteri y’umuco na Siporo ubona ikijyanye no kubaka indi sitade atari vuba kuko ntabwo byihutirwa ahubwo ikihutirwaga ni ugusana Stade Amahoro ariko nayo ubona ko yamaze guhura n’imbogamizi ijyanye nuko amashyirahamwe ayikoreramo yahawe itariki ntarengwa yo kuba yamaze kuva muri iyo stade Amahoro ngo itangire gusanwa byari itariki ya 1 Kamena 2018 ariko yararenze yewe na Komite Olimpike ikuriye ayo mashyirahamwe nayo ntabwo ifite aho yakwerekeza.

Iyi stade ya Gahanga bigaragara ko yamaze kuba umugani bityo bikaba byagombye gutuma bamwe mu bayobozi bahiga ibyo batazahigura basezererwa kuko bimaze kuba umuco mwiza wo guhiga, ariko iyo udahiguye ibyo wahize ugira umuco mwiza wo kurekera abandi bashoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *