Ministiri w’intebe wa Norvege yasezeranye gutanga miliyoni 100 za Kroner zo kuvana amashashi mu Nyanja.

Igihugu cya Norvege gifatanije na banki y’isi bagiye gushaka inkunga yo kurwanya amashashi kugira ngo atangiza inyanja, iyi nkuga ikaba yatangajwe na minisitiri w’intebe Erna Solberg mu mujyi wa Quebec aho yari mu nama ya G7.

Yakomeje avuga ko nk’igihugu cye ati “ Twiteguye gutanga inkunga ihwanye na Miriyoni 100 za Kroner amafaranga akoreshwa mu gihugu cye ahwanye na 10 miriyoni z’amayero € buri mwaka”. Akaba yabitangarije itangazamakuru ryo mu gihugu cye.

          Minisitiri w’intebe wa Norvege Erna Solberg ari mu mujyi wa Quebec mu nama ya G7

Solberg yavuze ko yizeye ko n’ibindi bihugu bizafasha Norvege mu rwego rw’amafaranga ngo bahashye icyo kibazo cy’amashashi yugarije inyanja, abaturage batangiye kubona ko ari ikibazo bakaba baratangiye kuyarwanya, kuko amashashi ashobora kuzaba icyorezo, ntabwo ari kuri Norvege gusa babona icyo cyorezo kuko n’ibinyabuzima biri mu njyanja bizahangirikira.

Solberg akaba yasabye ko G7 yaganira kuri icyo kibazo, Norvege ikaba yiteguye kwakira Inama y’abashakashatsi mu mujyi wa Coastal mu mpera zuyu mwaka aho Solberg ariwe uzayobora iyo nama nkuko byavuye mu bihugu byitabiriye G7.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *