Imirenge SACCO yose yo mu gihugu yemerewe gutanga inguzanyo ku bafite ubumuga

Inama rusange y’abantu bafite ubumuga ya 8 yateranye uyu munsi tariki ya 8 Kamena 2018 yatangijwe no kugezwaho ibyaganiriweho mu nama rusange yabaye umwaka ushize ,Iyo nama rusange ya NCPD iheruka yatera tariki 9/6/2017 Imyanzuro yafashwe yose uko yari 11 twayesheje 100% bityo tuka twarayemeje nyuma tuyoherereza Minister ushinzwe abafite ubumuga kdi twayimugejejeho ku gihe.

                    Abagize Inama rusange y’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Igikorwa cyo guhabwa amakarita uko cyateguwe twavuga ko cyagezweho neza kuko ubu abafite ubumuga bagera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu nabine babonye amakarita ariko abatarayabonye ubwo ni uko babipinze kuko ni igikorwa cyabereye kuri Santere de santé kandi byamaze amezi atandatu ndetse twongeraho ibyumweru bibiri kandi nababandi badafite ubushobozi bwo kuhagera twarabafashije , ubwo hari abacikannywe nabo turimo dutekereza uko bazayahabwa ariko ni byiza ko tugomba kubanza kumenya abatarayafashe nkuko bitangazwa na Romalis Miyomugabo.

Niyoyita Rusiyani waturutse mu karere ka Rwamagana waganiriye n’itangazamakuru yagize ati “ Nibyo koko amakarita yaratanzwe nubwo atarafatwa na bose kuko tugomba gukora ubukangurambaga kugira ngo beneyo baze kuyatwara kuko ntibarasobanukirwa n’akamaro kayo, ubundi akamaro kayo makarita nuko umenya icyiciro cy’ubumuga uyifite abarizwamo, ikindi nuko ibyo uyifite agenerwa n’amategeko nuko bagomba gushingira kuburemere by’ubumuga buri kuri iyo karita”.

     Niyomugabo Romalis uyobora Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga aganira n’itangazamakuru.

Abafite ubumuga bavuga ko amafaranga ava mu karere atabagera Romalis aganira na Rebero.co.rw yagize ati “ Yavuze ko ayo mafaranga ashorwa mu bikorwa bibafitiye inyungu rusange byabose cyangwa umwe mubagenrwa bikorwa wakoze umushinga akaba ariwe uyahabwa akomeza atanga urugero kubakora imirimo ya VUP bujuje ibisabwa uwo nawe amugera kuko ayahabwa”. Yakomeje avuga byumwihariko mu karere ka Ngoma ahabaye ikibazo cy’amafaranga yatanzwe na za SACCO kuko ibyo basinyiye batabishyize mu bikorwa kuko uko byagombaga kugenda nuko ufashe iyo nguzanyo ariko SACCO za Ngoma zitabashe ayo mafaranga ya BDF kuko nazo zari zifite andi zishaka kuba ariyo zitanga ariko zishaka inyugu kuri yose mu gihe uwabashe idene yagombaga kwishyura 50% ariko ubu inzego zacu hamwe ni z’Akarere zirimo kubiganiraho kuburyo biri bukemuke vuba.

              Niyomugabo Romalis ayoboye inama rusange aho abayigize batangaga ibitekerezo.

Ikindi cyagarutseho ni ikijyanye nuko bakoranaga n’imirenge SACCO ibiri muri buri karere ariko uyu mwaka kubera ko ingengo y’imali yongerewe ubu tugiye gukorana n’imirenge SACCO yose ku buryo abujuje ibyangobwa bisabwa bazajya basabira izo nguzanya aho batuye bitabasabye kujya gushaka ikorana na BDF kuko zose zizaba zikorana.

Romalis Niyomugabo yakomeje adutangariza ati “ Uyu mwaka duteganya kuzakora itorero nk’abafite ubumuga kuko icyatumaga tutarikora byari ngengo y’imali yaryo ubu rero ikaba yarabonetse ndetse asaba abagize inama rusange y’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga hatabuze numwe ko bazabimburira abandi kujya muri iryo torero”.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *