4G INTERNET  iragarutse mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’igihe kinini abagenzi batakamba ko bakwa amafranga ku rugendo ya Interinet kandi zidakora ndetse babibaza abashoferi ugasanga nta gisubizo nacyo bahabwa gifatika kuko nabo batazi impamvu kandi ayo mafaranga abagenzi bagakomeza kuyakwa ku rugendo rukorwa hano mu mujyi wa Kigali.

Zimwe mu modoza zamaze gushyirwamo iri korana buhanga igisigaye nuko bitangizwa ku mugaragaro

Eng Jado Uwihanganye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu akaba yemeza ko 50% bya Coasteur zitwara abantu zamaze kugeramo ibikenewe, kugira ngo abo bagenzi bongere babone interinet nta kibazo mu rugendo bakora, kuko biteganijwe ko kugeza mu kwezi kwa Kanama Coasteur zose zizaba zamaze kugeramo iryo korana buhanga.

Bamwe mu bagenzi bavuganye na Rebero.co.rw ntabwo bizeye ibyatangajwe ndetse nibyo babona muri busi bagendamo kuko nubundi ngo bishobora kwongera kudakora neza nubwo byara bimaze igihe kitari gito kuko byari byarapfuye ariko bagatakamba ngo byongere bikoreshwe hakabura uwabafasha, gusa biramutse bikunze byaba ari igikorwa cyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *