Umuturage niwe mukoresha wa mbere w’Itangazamakuru agomba kumugezaho ibitunganye.

Itangazamakuru rigenewe kworohereza abaturage kumenya ibibera mu gihugu cyabo iyi akaba ariyo ntego ya Media Impact Community ( MIC ) yatanze amahugurwa y’iminsi itatu ku banyamakuru bakora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo, aya mahugurwa akaba yaratanzwe ni mpuguke mu itangazamakuru yaturutse muri Kenya Sangala Isaac.

Bimwe mubyo abo banyamakuru bahuguwemo kumenya gutegura ikiganiro, kuyobora ikiganiro ndetse no kumenya uko ugomba kwakira abakumva, ntibivuze ko uburyo byakorwagamo byari bitandukanye cyane ariko hari byinshi bahungukiye, kuko byagaragaye ko hari ibyo birengagizaga.

   Nyuma y’amahugurwa bahawe Certificat zuko bakurikiranye ayo mahugurwa.

Umunyamabanga wa MIC Bwana Sam God Nshimiyimana aganira na Rebero.co.rw yagize ati “Iyo ushaka ko abaturage bagerwaho n’inkuru ikoze neza nuko ubanza kwigisha uzayimugezaho, kuko aya mahugurwa ku itangazamakuru ntabwo ari ubu tuyatangiye kuko na mbere yuko haba amatora y’umukuru w’igihugu twabanje guhugura itangazamakuru, dukurikizaho nandi yagiye akomeza ubu rero tukaba dushoje aya bakora ibiganiro ku maradiyo ndetse tukaba duteganya no gutanga andi vuba kugira ngo abanyamakuru bazabashe gukurikirana no kugeza ku banyarwanda uko amatora y’abadepite azakorwa ndetse no kumenya uko abanyamakuru bazagenda bitwara cyane ariko dushaka ko inyungu ziba izabaturage”.

Yakomeje adutangariza ko iyo barangije guhugura bitarangirira aho kuko bakomeza gukurikirana abahuguwe ngo barebe ko ibyo bahuguwemo babikora neza, kuko burya iyo umunyamakuru yakoze inkuru neza nibwo ibasha gucuruzwa , kandi twe nka MIC twifuza ko inkuru yagera ku muturage nuko yaba ikoze neza, yasoje atanga inama ku banyamakuru ko batagomba kwirara ngo bumve ko bagezeyo bamenye ko umuturage ariwe mukoresha wabo wa mbere kandi bakwubaha abo babwira,  ikindi  nabo bakomeze bashakishe icyatuma barushaho kunoza akazi kabo.

Banyuzagamo bagakora imyitozo ituma bumva neza ibyo bigishwa hamwe n’umwigishwa wabo.

Umwe mu banyamakuru waganiriye na Rebero.co.rw akaba ari umunyamakuru wa Contact FM Habumugisha Innocent we yagize ati “ Aya mahugurwa tuhungukiye byinshi haba muburyo bwo kubaza abatumirwa kandi nkamenya nuko ngomba kubayobora mu kiganiro, ubu uko nabakiraga ngiye guhindura kuko mpigiye byinshi, yakomeje avuga ko hakwiye kuba indi miryango myinshi irushaho guhugura abanyamakuru byumwihariko rero kuba bahuguye abakora ibiganiro iyi akaba ari intambwe nziza kuko abakora amakuru bo akenshi baba barize itangazamakuru ariko twizere ko bidahagarariye aha bazakomeza no guhugura abandi”.

Muri rusange abahuguwe bakaba barasabye ko iyi minsi itatu bahuguwe bagombaga kwongererwa nibura ibiri yo kujya hirya no hino kugira ngo ibyo bahuguwemo banabishyire mu buryo mbere yuko basubira mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *