Ikibuga cy’indege cya Kigali cyashyizweho ikoranabuhanga risaka intwaro n’ibiyobyabwenge mu modoka

Abinjira ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ntibazongera gusabwa gufungura imodoka ngo bakuremo imizigo yabo kugira ngo ibanze isakwe n’imbwa zatojwe gusaka intwaro, ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe, nkuko byari bisanzwe.

Ubu buryo wasangaga butwara igihe ntibuzongera gukoreshwa kuko ku muryango winjira ku kibuga hashyizwe icyuma gisaka imodoka (Vehicle Scanner), kitarindiriye ko ibiyirimo bikurwamo.

Iki cyuma gifite ubushobozi bwo gusaka vuba kandi mu buryo bwizewe imodoka irimo imizigo hirindwa ko hari iyakwinjirana ibintu bitemewe nk’imbunda n’ibiyobyabwenge.

Iri koranabuhanga rya HCVL rya Smiths Detection rimaze icyumweru rikoreshwa, ryitezweho kunoza umutekano, gusaka mu buryo bwizewe ndetse no kugabanya igihe byatwaraga.

Bamwe mu bakoresha ikibuga cy’indege cyane bahamya ko iri koranabuhanga ryari ryaratinze.

Umunyamakuru George Ndiragu, yabwiye The New Times ko ubu buryo bwo gusaka imodoka ari inyongera mu bikomeje gukorwa kugira ngo ikibuga cy’indege cya Kigali, gikoreshe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nko mu byumweru bibiri bishize nakoresheje ikibuga cy’indege ariko byari bigoranye kuko twari dufite camera n’imizigo myinshi twagombye gukura mu modoka kugira ngo imbwa zibisake.”

Akomeza avuga ko iri koranabuhanga rizihutisha gusaka rigakemura ikibazo cy’abantu benshi wasangaga bakererwa cyangwa bakagira impungenge zo gukererwa.

Yagize ati “Ntagushidikanya rizoroshya gusaka, ritume ikibuga cy’indege kiba mpuzamahanga gikoresha ikoranabuhanga, ntabwo byari byiza ko ibintu bimwe bikoreshwa intoki.”

Undi mugenzi yavuze ko iri koranabuhanga rizagabanya umurongo w’imodoka wasangaga zitegereje gusakwa.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Ikigo cy’Abanya-Canada kigenzura ibijyanye n’ingendo ndetse na serivisi zizitangirwamo, Sleeping Airports, cyashyize Ikibuga cy’Indege cya Kigali ku mwanya wa Kabiri mu bibuga by’indege byiza muri Afurika n’icya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubushakashatsi bw’iki kigo buvuga ko imirimo iherutse yo kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kigali yatumye cyongera ubushobozi bwacyo mu mikorere yihuse ndetse no mu isuku.

Iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1.5 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *